Nelson Madiba Mandela (5) :

4. Mandela yanabaye mu gace kitwa Alexandra aho yavuye we n'umuryango wa Walter Max Sisulu nawe warwanyaga ubutegetsi bubi bwa Apartheid bwariho muri Afurika y'Epfo, bajya ahitwa Orlando, mu gace ka Soweto.

5. Umufasha wa mbere wa Mandela yitwa Evelyn Mase, yari umuforomokazi ndetse akaba mubyara wa Walter Sisulu. Uyu Evelyn niwe wari ufite icyo yinjiza, azagufasha Mandela ubwo yigaga amategeko muri Kaminuza ya Wits University nyuma uyu mugore yabaye umunyapolitiki. Mbere yo gutandukana mu 1958 bari bamaze kubyarana abana bane.

6. Mu buyobozi bw'ishyaka ANC, Mandela yashinze umutwe w'insoresore zo kwihimura ku bazungu witwa "Umkhonto we Sizwe", yayoboranaga n'uwitwa Oliver Tambo. Uyu Tambo baje gufatanya no gushinga bwa mbere muri Afrika y'Epfo ishyirahamwe ry'abanyamategeko, riburanira abahohotewe n'amategeko y'Apartheid.

7. Mu 1962, Mandela yavuye mu gihugu cye, ajya gushaka ubufasha bwa gisirikari. Icyo gihe yagiye kwiga ubucengezi mu bihugu bya Maroc na Ethiopia. Yagiye kandi mu Misiri, Guinea na Tunisia aho yabonanye na Habib Burghiba.

8. Uburyo Mandela yaje gutabwa muri yombi na polisi ahitwa Howick bivugwa ko yari yagambaniwe n'ibiro bishinzwe ubutasi muri Amerika CIA bigatanga amakuru y'aho aherereye. Mandela yashinjwe guhungabanya ubutegetsi no gushaka kubuhirika binyuze mu ntambara.

9. Mu gihe yari mu munyururu, Mandela yari afungiye mu kumba ka 2m x 2.5m katagira ikintu na kimwe uretse igitanda n'aho gukorera isuku. Ubwo kandi yajyaga gukora imirimo nsimbura gifungo yari yemerewe gusurwa n'umuntu umwe nyuma y'amezi atandatu ari nabwo yabashaga kwandika ibaruwa imwe muri icyo gihe.

10. Ubutegetsi bwa bagashakabuhake (apartheid) bwagerageje gufungura Mandela inshuro 6 ariko arabatsembera. Imwe muri izo nshuro ni ubwo Mandela yandikaga amagambo agira ati "Mpa agaciro ubwigenge bwanjye cyane, ariko nita no ku bwanyu" Ni ubuhe bwigenge mpabwa mugihe ishyaka ANC n'abaririmo batemewe?"

11. Mandela yaje kwandika igitabo (memoir) mu mwaka wa 1970, amakopi ashyirwa mu masashi atabikwa mu murima Mandela yajyaga yitaho afunze. Icyo gihe hari ikizere cy'uko inshuti ye Mac Maharaj, bari bafunganye yari kuzazitaburura akazimenyekanisha ubwo we yarikuba afunguwe. Ku bw'amahirwe make za nyandiko zaje kubonwa n'abarindagereza bari bagiye kubaka urukuta rwa gereza, Mandela ahanishwa kudakomeza urwego rw'amashuri yari agezeho.

12. Nyuma yo gutandukanwa n'umugorewe wa kabiri, Winnie Madikizela-Mandela, Mandela yinginze umurwanashyaka wari ukomeye bari bafitanye ubushuti bukomeye Amina Cachalia ko babana ariko uyu amutera utwatsi. Ku myaka ye 80, Mandela yaje kurongora umupfakazi Graça Machel, wari umufasha wa Samora Machel wabaye Perezida wa Mozambique. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (6)